Incamake ku makimbirane :

Amakimbirane ni iki, ni ryari umuntu yavuga ko hariho amakimbirane?

Amakimbirane abaho kenshi iyo hari: ukutumvikana, ukutavuga rumwe  cyangwa ugushyamirana hagati y'abantu babiri cg benshi, amatsinda abiri cyangwa menshi, uturere cyangwa ibihugu, bitewe no gutsimbarara ku bitekerezo cyangwa inyungu bitandukanye.

Ibyo amakimbirane ashingiraho Ibyo amakimbirane ashingiraho bishobora gushyirwa mu byiciro bitatu:

Imiterere y'umuntu, Imyitwarire no kutavuga rumwe;

Imyumvire itandukanye ishobora gushingira ku bitekerezo bya politiki, idini, akarere abantu bavukamo, imiyoborere , indangagaciro.

Imyatwarire: imyitwarire itandukanye n'indangagaciro zemeranijweho, itera amakimbirane iyo uyavugwaho adafite ubushake bwo kuyireka.

By'umwihariko Imyitwarire y'umuyobozi ku rwego urwo ari rwo rwose ishobora kuba intandaro y'amakimbirane ku rwego ayobora iyo irangwa no kwikuza, gutonesha, kuticisha bugufi, kutihanganirana, kudakurikiza imyitwarire isabwa abo ayobora, kudakoresha ukuri n'ibindi..

Inyungu zitandukanye: Gushyira imbere inyungu bwite bitera amakimbirane iyo zitandukanye n'inyungu rusange, kandi nyiri inyungu bwite adashaka kuva ku izima.

Kubura ibyangombwa by'ibanze: abasangira ubusa bitana ibisambo.

Iyo ibyangombwa by'ibanze bikiri bike, ushinzwe kubicunga mu izina ry'abandi agomba kubisaranganya neza nta gutonesha, ku buryo buri wese abona ikimukwiriye n'icyo afitiye uburenganzira.

Iyo ibyo bibuze havuka amakimbirane atewe n'uwaryamiwe.

Imyemerere y' ibintu bidafite inshingiro no kubikoresha mu mibanire n'abandi: Kumva ko hari umuntu runaka, abantu cyangwa igice cy'abantu runaka kiba nyirabayazana kubera ubwoko bwabo, imyemerere yabo, igitsina cyabo

Mu muco, hari imigani ikubiyemo bimwe mubyo twavuze haruguru. 

urugo ruvuze umugore ruguva umuhoro, amafuti y'Umugabo nibwo buryo bwe.

Iyo myemerere iyo ikomeje guhabwa agaciro aho kwita ku bibazo ubwabyo bitera amakimbirane mu miryango, mu kazi no mu mibanire y'abantu muri rusange.

Kwigizayo kubera impamvu zitandukanye zishingiye ku gitsina, ku bwoko, idini, aho umuntu aturuka bitera amakimbirane n'ibindi....